KWIYAMAMAZA KW’ABAGORE B’ABAKANDIDA MU MATORA Y’ABADEPITE 2013.

|   NewsAbaturage barasabwa kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira

Nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Abagore b’abakandida mu Matora y’Abadepite batangiye kwiyamamaza kuva ku itariki ya 26 Kanama 2013 Mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, Intara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo batangiye ku itariki ya 27 Kanama 2013 naho Umujyi wa Kigali utangira ku itariki ya 29 Kanama 2013. 

 

Igikorwa cyo kwiyamamaza  ku bagore b’abakandida mu matora y’Abadepite 21, mu Ntara y’Iburengerazuba cyatangiriye mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 26 Kanama 2013. Muri buri Karere abakandida bahamaraga iminsi 2. Igikorwa cyakomereje mu tundi Turere tugize Intara y’Iburengerazuba aritwo: Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, bakazakomeza no mu Karere ka Nyabihu na Rubavu.

 

Mu Ntara y’Amajyaruguru Igikorwa cyo kwiyamamaza cyatangiriye mu Karere ka Burera ku itariki ya 26 Kanama 2013. Cyakomereje no mu tundi Turere tw’Intara y’Amajyaruguru aritwo Musanze, Gakenke , Rulindo na Gicumbi.

Ku itariki ya 27 Kanama 2013 mu Ntara y'Iburasirazuba nibwo hatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’abagore 26, cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana, gikomereza mu Turere twa Bugesera, Nyagatare,Gatsibo,Kayonza. Igikorwa kikaba gikomerereje mu Karere ka Ngoma kikazasorezwa mu Karere ka Kirehe  ku itariki ya 13 Nzeri 2013.

 

Igikorwa cyo kwiyamamaza  kw’abakandida b’Abagore 30 mu Ntara y’Amajyepfo  cyatangirije mu Karere  ka Nyamagabe, ku itariki ya 27 Kanama 2013 kitabirwa n’Umuyobozi w’Akarere Bwana  MUGISHA Philbert, Abayobozi bungirije, Ingabo na Police, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge  yahahuriye. Igikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje no mu tundi Turere tugize Intara y’Amayepfo aritwo:  Nyaruguru, Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Kirakomereza uyu munsi tariki ya 10 Nzeri 2013 mu Karere ka Kamonyi  kizarangire  kuwa gatatu ku itariki ya 11 Nzeri 2013 mu Karere ka Huye, aho abakandida b’abagore bazasubira kwiyamamaza , kuko kubera ibibazo by’imvura n’ibura ry’Umuriro byabaye ku itariki ya 2 Nzeri 2013, Abandida 15 ku bakandida 30 batashoboye kwiyamamaza.

Mu Mujyi wa Kigali, igikorwa cyo kwiyamamaza ku bagore b’abakandida uko ari 5 mu matora y’Abadepite cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ka Kicukiro ku itariki ya 29 Kanama 2013.

Iki gikorwa cyakomereje no mu tundi Turere tugize Umujyi wa Kigali aritwo: Gasabo na Nyarugenge. Uyu munsi abakandida biyamamarije mu Karere ka Nyarugenge, ‘’Maison des Jeunes  Kimisagara’’.

 

Igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida b’abagore cyakurikiranwe n’indorerezi zinyuranye zirimo izaturutse muri Gender Monitoring Office, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu,  Inama y’igihugu y’Abagore, Imiryango itari iya Leta nka Pro-Femmes /Twese Hamwe.

 

Muri izi Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, abagore b’abakandida bakirwaga n’ubuyobozi bw’Uturere bufatanyije n’izindi nzego zirimo Polisi y’igihugu n’abakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abakozi n’abakorera bushake bayo.

Abakandida bose bahabwa iminota 5 yo kwiyamamaza maze buri wese akagaragaza imigabo n'imigambi ye.

 

Ikigaragara ni uko abagore b’abakandida bakomeza kwiyamamaza; barushaho gusobanura neza gahunda bateganyiriza abaturage igihe baramuka batowe.

 

Abagore b’abakandida barashima Inama y’Igihugu y’Abagore na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango babafashije kubona imodoka zibafasha kugera ku Nteko Itora mu gihe cyo kwiyamamaza. Ibi bikaba byarafashije kugendera hamwe ariko barushaho   kumenyana, kungurana inama no gusabana.

 

Byongeye kandi mu Turere tumwe na tumwe nka Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Ngororero bahaye abagore b’ abakandida ifunguro banorohereza urugendo inteko itora.