Abagore barasabwa kwesa imihigo ya Mutimawurugo hagamijwe kwihutisha iterambere

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere, Amb. Soline Nyirahabimana, arasaba Abagore guhuza imbaraga kugira ngo bashobore kwesa imihigo ya Mutimawurugo.

“Umugore afite uruhare runini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu muri rusange ni iry’Umuryango by’umwihariko”, Minisitiri Soline Nyirahabimana.

Ibi yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Rusange Isanzwe ya 18 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2019. Iyi nama yabereye i Kigali, mu Cyumba cy’Inama cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Minisitiri yakomeje ashima uburyo mu gitaramo cy’imihigo yo mu ijoro ryo ku wa 29/8/2019 abagore bahize kugira Umudugudu Ntangarugero wa Mutimawurugo ku rwego rw’Umurenge. Uwo mudugudu uzaba ukubiyemo gahunda zinyuranye zo guteza imbere umuryango.

”Umudugudu Ntangarugero uzaba urangwamo amatsinda akoresha ikoranabuhanga, ibigo by’imari, amabanki,… (Digital Literacy) mu kuzigama, kubitsa, no kuguza. Uzaba urangwamo kandi abagore n’abakobwa bitabiriye kwiga imyuga n’ubumenyingiro”, Kamanzi Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ubwo yasobanuraga isobanura mpamvu ry’Imihigo ya Mutimawurugo, muri iyo nama.

Madamu Kamanzi Jackline yakomeje avuga ko uwo mudugudu uzaba urangwa n’imiryango yimakaje umuco w’isuku n’isukura, imiryango itarangwamo imirire mibi n’igwingira ry’abana ndetse nta makimbirane n’ihohoterwa bikirangwa mu miryango.

Mu Nama Rusange Isanzwe ya 18 y’Inama y’Igihugu y’Abagore hagaragajwe raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro y’Inama Rusange ya 17, Raporo y’ibyakozwe mu mwaka wa 2018 ndetse n’ibiteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2019-2020. Iyi nama yabayemo n’amatora yo gusimbuza umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore Ushinzwe imibereho myiza. Uwatowe ni Madamu Ingabire Twayinganyiki Fides.

Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ni rwo rwego rukuru ruyobora rukanafata ibyemezo hagamijwe gusuzuma ibyagezweho no gutanga icyerekezo cy’Ibikorwa.

Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore iterana rimwe mu mwaka kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku kwego rw’Igihugu. Ishobora no guterana mu nama zidasanzwe igihe cyose bibaye ngombwa, ariko icyo gihe yiga gusa ku biri ku murongo w’ibyigwa.