Imyanzuro y’ Inama Rusange ya 18 y’Inama y’Igihugu y’Abagore

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kanama 2019, i Kigali, mu Cyumba cy’Inama cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite habereye Inama Rusange Isanzwe ya 18 y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF).

Iyo nama yitabiriwe n’Abagore basaga 200 bahagarariye abandi mu Gihugu hose ndetse n’Abafatanyabikorwa banyuranye b’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Muri iyo nama rusange ya 18 hagaragajwe raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro y’Inama Rusange ya 17, Raporo y’ibyakozwe mu mwaka wa 2018 ndetse n’ibiteganijwe gukorwa mu mwaka wa 2019-2020.

Iyo nama yashoje imirimo yayo ifashe imyanzuro ikurikira:

- Gushyira mu bikorwa ibikubiye mu muhigo wa Mutimawurugo 2019-2020 hagamijwe impinduka nziza ku buzima n’imibereho myiza by’Umuryango nyarwanda.

- Kongera imbaraga mu gufatanya n’Abafatanyabikorwa no kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye Umugore n’Umuryango nyarwanda.

- Gukomeza gukangurirra abagize umuryango kwitabira gahunda zo kubateza imbere cyane cyane gahunda ya NEP Kora Wigire, Ejo Heza, kwitabira kwiga amashuri y’Imibare, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ndetse n’ay’Ubumenyingiro no kwitabira siporo rusange.

- Gukomeza gucengeza imyumvire myiza ku ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Umugabo n’Umugore kugira ngo bifashe mu iterambere rirambye ry’Umuryango n’iry’Igihugu.

- Gukomeza gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera no gutoza abana indangagaciro zizabafasha kuzaba abagore n’abagabo babereye u Rwanda.