Intara y’Amajyepfo: Abagore barashimirwa gukoresha neza igishoro bahawe n’Inama y’Igihugu y’Abagore

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi bw’abagore no kubafasha kwiteza imbere, Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku bufatanye na “UN Women, Joint Intervention Program” mu mpera z’umwaka wa 2015, mu Turere 4 tw’Intara y’Amajyepfo ari two Ruhango, Nyamagabe, Gisagara na Nyaruguru, abagore 518 bibumbiye mu makoperative 24 bahawe amafaranga y’Igishoro agera kuri miliyoni mirongo ine n’esheshatu n’ibihumbi magana inani by’amanyarwanda ( 46,800,000 Frw).

Mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’ayo mafaranga, yateraniye i Nyanza, ku Cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo, ku wa Kane, tariki 12 Nzeri 2019, hagaragajwe ko kugeza ubu hamaze kwishyurwa Miliyoni mirongo itatu na zirindwi n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bitandatu n’amafaranga magana ane na mirongo irindwi n’icyenda y’amanyarwanda (37,536,479 Frw).

“ Intego y’iyi gahunda yari ukongerera abagore ubushobozi bubafasha gukora ibikorwa by’iterambere, gufasha abagore gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, gukomeza gutoza abagore gukorana n’ibigo by’imari no kubatoza umuco wo kuzigama, gutoza abagore gukorera hamwe mu makoperative”, Madamu Kamanzi Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore.

Kamanzi Jackline yakomeje avuga ko iyi gahunda yari igenewe amakoperative afite ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu, afite ubuzima gatozi nibura ku rwego rw’Akarere kandi nibura 70% by’abanyamuryango bayo ari abagore.

Amafaranga yatanzwe anyujijwe muri SACCO amakoperative akorana na yo. Abayahawe bagombaga kuyishyura nta nyungu mu gihe kingana n’umwaka n’igice nyuma yaho Inama y’Igihugu y’Abagore n’Uturere bakazarebera hamwe abandi bafite ikibazo cy’igishoro bayahabwa ( Rotating Fund).

Madamu Kamanzi Jackline akaba ashimira Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwabashije gukurikirana amakoperative, akabasha kwiteza imbere ndetse akabasha kwishyura amafaranga yahawe ku kigero cya 84, 4%. Gusa abatarishyura yabasabye kwikubita agashyi, bakishyura bakanakomeza kwiteza imbere.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, yasabye abagenerwabikorwa kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na CNF, bakihuta mu iterambere.

Guverineri Gasana yakomeje abasaba gukurikiranira hafi ibikorwa byagezweho n’umushinga kandi bakaba batanze raporo irambuye y’ibyo bagezeho mu turere twabo, bitarenze igihe cy’ukwezi.

Umusaruro watanzwe n’uwo mushinga wo guha igishoro abagore ni uko bamwe mu banyamuryango ba koperative zahawe igishoro babashije gukora ibikorwa bibyara inyungu; bazamura ubukungu bwabo n’imibereho yabo. Amwe mu makoperative yakomeje umuco wo gukorera hamwe. Abanyamuryango bakomeje umuco wo kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari. Amakoperative yabashije kwishyura no gutinyuka gukoresha amafaranga.

Hashingiwe ku masomo yigiwe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga, CNF isanga hakoreshwa uburyo bwo guhuza uyu mushinga na gahunda y’Imihigo ya Mutimawurugo, hagendewe ku Midugudu ntangarugero yatoranijwe muri buri murenge. Hateganijwe kandi ingamba yo gukorana n’abafatanyabikorwa ( CARE International na AEE) basanzwe muri gahunda yo kubaka amatsinda, kuyakurikirana no kuyahuza n’ibigo by’imari, n’ibindi.

Uyu mushinga watanze igishoro kingana na Miliyoni 256, 181,295 Frw mu Turere 10 aritwo: Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Ruhango, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Ngororero, Karongi na Rutsiro. Amafaranga amaze kwishyurwa angana na Miliyoni 107,758,547 Frw.