Ibikorwa by’abagore byitaweho byagira uruhare runini mu kuzamura igihugu

 

Buri mwaka, tariki ya 15 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza ibirori by’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro. Ibirori byo kwizihiza uyu munsi muri uyu mwaka byabereye ku rwego rwa buri murenge, mu mudugudu watoranijwe kuzaba intangarugero mu mihigo ya Mutimawurugo. Ku rwego rw’Igihugu ibirori byabereye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, akagari ka Ngondore, Umudugudu wa Bukamba. Mu Rwanda, Insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti “Umuryango utekanye kandi uteye imbere.”

“Uyu ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho n’abagore muri rusange n’abagore bo mu cyaro by’umwihariko. Ni igihe cyo kwisuzuma, tukareba inzitizi umugore wo mu cyaro agihura na zo; bityo, tugafata ingamba zo gukemura izo nzitizi zidindiza Iterambere rirambye”, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Soline wari Umushyitsi Mukuru.

Minisitiri Nyirahabimana Soline akomeza asaba abagore bo mu cyaro kwita ku muryango n'urubyaro, kurwanya no kudahishira abasambanya abana, kwirinda amakimbirane yo mu ngo no kwitabira gahunda zose za Leta. Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byamuritswe na ba Mutimawurugo bo muri Gicumbi ari gihamya ko ibikorwa by’abagore bikomeje kwitabwaho byagira uruhare runini mu kuzamura imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Amb. Nyirahabimana Soline yavuze ko n'ubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere abagore, hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda maze asaba Abagabo n’Abagore gushyira hamwe bagafata ingamba mu kubikemura nk’uko Madamu Mukaremera Triphine yabitanzemo ubuhamya. “Ku bufatanye n’umugabo wanjye twiteje imbere duhereye ku bihumbi 60,000 Frw none ubu twashoboye kwiyubakira inzu, tuva mu bukode”, Mukaremera Triphine wo mu Mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Kibali.

Mu ijambo rya Perezida w’Inama y’Igihugu y’ Abagore, Dr. Jeanette Bayisenge yavuze ko abagore bageze kuri byinshi ku bufatanye n’Abafatanyabikorwa banyuranye: Inzego za Leta, Sosiyite civile, Abikorera, Abanyamadini ndetse n’ Imiryango Mpuzamahanga.

Yaboneyeho umwanya wo kubashimira uruhare bagira mu guteza imbere umugore wo mucyaro; aboneraho kubasaba gukomeza ubwo bufatanye buzafasha abagore gutera intambwe ijya mbere mu kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

"Umuryango utekanye kandi uteye imbere ni intego bamutimawurugo twihaye kandi twizeye kuyigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Inama y’Igihugu y’Abagore", Dr. Jannette Bayisenge.

Mu kwizihiza uyu munsi, habaye igikorwa cyo kuremera imiryango 9 itishoboye yorozwa inka, hatanzwe amagare 28 y’abafite ubumuga, amafaranga miliyoni 2 yatanzwe na MTN ndetse n'ibikoresho byo mu rugo. Hanabaye imurikabikorwa ryakozwe na ba Mutimawurugo bo mu karere ka Gicumbi. Abagore bagaragaje ko ibikorwa byabo byitaweho byagira uruhare runini mu kuzamura igihugu muri rusange n’imiryango yabo by’umwihariko. Ibyo bikaba bisaba guhuza imbaraga z’abagore n ’abagabo.

Mu bikorwa byaranze imyiteguro y’uyu munsi twavuga gutera ibiti by’imbuto ziribwa no gukora uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi, gukurungira amazu hagamijwe kungera isuku aho dutuye, n’ibindi bikorwa bigamije kugira umuryango utekanye.