Abaturage barasabwa kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira

Tariki ya 25 Ugushyingo 2019, ku kigo cy’amashuri ECOSE Musambira giherereye mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, ho mu Karere ka Kamonyi, hatangirijwe Ubukangurambaga bw'Iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by'umwihariko hakumirwa ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

Hon. Ignacienne Nyirarukundo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ari we wari Umushyitsi Mukuru kuri uwo munsi, yavuze ko ubuyobozi bwahagurukiye gukumira ibibazo by'ihohoterwa by'umwihariko asaba abaturage kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira bagatangira amakuru ku gihe ku nzego zibishinzwe kugira ngo abo banyabyaha bangiza urubyiruko bafatwe bahanwe.

Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Madamu Francine Mukakalisa, mu ijambo rye yasabye ababyeyi kuba maso, bakita ku burere bw’abana; bakaziba iby’uho bituma abagizi ba nabi basambanya abana.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Madamu Kayitesi Alice yibukije ko ubu bukangurambaga bugamije kongera kuzirikana ubukana bw'ihohoterwa ku muryango nyarwanda, kugira ngo buri wese yumve ko kurwana uru rugamba bimureba kandi ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu. Uyu muyobozi yagarutse ku bibazo byo gusambanya abana, aho yavuze ko ubuyobozi butazarebera iki kibazo kuko bwiyemeje kukirwanya bwivuye inyuma ku bufatanye n'inzego z'ubugenzacyaha.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'urugendo rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hanamuritswe bimwe mu bikorwa byagezweho n'abagore bigamije kugira imibereho myiza no kwiteza imbere bikubiyemo iby'ubudozi, ububoshyi, ubukorikori, ubuhinzi n'ubworozi. Haremewe imwe mu miryango y'abatishoboye: hatanzwe inka 16 zorojwe abatishoboye muri gahunda ya Girinka munyarwanda, hatanzwe amabati yo kubaka ubwiherero mu rwego rwo gukemura ibibazo bikibangingamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki ya 25 Ugushyingo buzasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Turerere u Rwanda turwanya isambanywa ry’abana”.