Hakenewe guhindura imyumvire y’Uburinganire n’ubwuzuzanye

“Kuvuga uburinganire n’ubwuzuzanye ntibivuze ko abagabo n’abagore bahinduka kimwe. Ahubwo bivuze ko uburenganzira n’amahirwe bihari bombi babihabwa kimwe”, Ntagwabira Fabien, Umukozi wa RWAMREC ahugura abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi. Hari mu kiganiro yise “Iterambere ry’umugore umugabo arigizemo uruhare”.

Ni amahugurwa yateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) kuva ku wa mbere tariki ya 9-13 Werurwe 2020, abera mu karere ka Rusizi. Abahuguwe ni abagore bagera ku 1000 hakiyongeraho n’abagabo babo. Ntagwabira Fabien akomeza atanga urugero rw’uko amashuri abakobwa n’abahungu bagomba kuyiga kimwe. No mu rugo bagomba kuzamukira hamwe. Abagore bagomba kumva ko batigaranzuye abagabo. Abagabo na bo bakumva ko bataremewe guhohotera abagore. Ahubwo habe ubwuzuzanye, uruhare rwa buri wese rugaragazwe mu bwisanzure, buri wese agire uruhare mu iterambere ry’urugo rwe by’umwihariko n’iry’igihugu muri rusange.

Ntagwabira asaba abagore bumvise uburinganire icyo ari cyo gutinyuke guhangana n’inzitizi bagihura na zo z’abatarahindura imyumvire. Iyo umugore atangiye gufata ijambo mu nama usanga bamuca intege ngo ibyo azazana barabyitege. Umugabo yatangira kugaragaza ubufatanye n’umugore we mu mirimo inyuranye, bati “uriya mugabo yahawe inzaratsi”. “Nitumenya ko buri wese afite uburenganzira, bizatuma tuba abanyamahoro mu miryango yacu; abana bayivukiyemo bazakura neza. Bityo bazavemo abanyarwanda beza bo mu Cyerekezo 2050”, Ntagwabira Fabien.

Ngendahayo Musa utuye mu murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi arishimira inyigisho yakuye muri aya mahugurwa akifuza ko yagera ku bantu benshi. Asaba abagabo bagenzi be kuzirikana ibyo bungukiyemo muri aya mahugurwa bubahiriza uburenganzira bw’abagore.

Nyirantezimana Patricie wo mu murenge wa Kamembe, asaba ko abagabo bakwiye kujya bumva abagore babo bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka igihe batashoboye kunguka. Ibyo abivugira ko iyo bagize ibyago bagahomba hari abagabo batabyihanganira, bagahohotera abagore babo; babakubita ndetse bakabata, bakabaharika.

“Hakenewe ubufatanye mu mishanga yose y’urugo, umugabo akumva ko umushinga w’umugore we ari uwe, umugore akumva ko umushinga w’umugabo na we ari uwe. Bagaharanira ko urugo rwabo rwunguka rugatera imbere. Nibyiza ko bombi bagirirana icyizere, bakaganira ku mishanga y’urugo. Buhoro buhoro bazashobora kugera ku iterambere rirambye”, Nyirantezimana Patricie.

Umugabo yakora iki muri uyu mushinga w’ubucuruzi bwambukiranya imipaka? Icya mbere ni ukuganira hagati y’umugabo n’umugore umushinga bakawigira hamwe. Ibyo bizatuma amafaranga y’ubwo bucuruzi aba ay’umuryango aho kwitirirwa umwe muri bo.

Umushinga utera inkunga abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ukorera mu karera ka Rusizi n’aka Rubavu. Muri buri karere, ufasha abagore 1000; bivuze ko abagenerwa bikorwa bawo bose ari abagore 2000. Uyu mushinga ugamije kubafasha kumenya amategeko agenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagamijwe kunoza ubwo bucuruzi no kubuteza imbere.