Kwibohora 26: Abagore barishimira ubushake bwa politiki y’u Rwanda bwabasubije agaciro

Tariki ya 4 Nyakanga 2020, u Rwanda rwizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Kwibohora Twubaka u Rwanda Twifuza”. Mu gihe twizihiza uyu munsi watumye u Rwanda rwongera kubaho no kugira ijambo mu ruhando rw’amahanga; abagore barishimira ko batasigaye inyuma mu iterambere bitewe n’ubushake bwa politiki.

Abagore basubijwe agaciro bitewe n’Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bw’ashyizeho gahunda nziza n’amategeko byafashije umugore kugira aho ava n’aho agera n’ubwo inzira y’iterambere igikomeje. Ako gaciro bagasubijwe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, bakaba bamwizeza ko batazamutenguha mu kubaka u Rwanda twifuza.

Nyuma y’aho u Rwanda rubohorewe hakozwe byinshi mu rwego rw’imiyoborere myiza. Abagore n’abagabo bahawe amahirwe angana kubibakorerwa. Abagore bagira uruhare rufatika mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho rufite 61%.

Mu rugamba rwo guteza imbere umugore, mu Rwanda hashyizweho inzego zitandukanye zifasha gushyira mu bikorwa no gukurikirana ko gahunda zose z’iterambere zita ku ruhare rw’umugore zikorwa neza. Hashyizweho amategeko agamije guteza imbere umugore n’iyubahirizwa ry’uburinganire. Urugero, Itegeko N° 43/2013 ryo 16/06/2013 rigena imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda. Iri tegeko cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4 rishimangira ko umugore n’umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko bafite uruhare n’uburenganzira bingana ku butaka (50% kuri buri wese).

Mu bukungu abagore bageze kuri byinshi aho 66,1% bagera kuri serivisi z’imari ( 2018). Abagore 39,7 % bafite konti zo kwizigamira. Abagore bagaragara muri gahunda y’ikoranabuganga (ICT) bagera kuri 41,8% na ho abize imyuga n’ubumenyingiro bagera 43,8%.

Mu mibereho myiza, uburezi bw’umwana w’umukobwa bwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu mashuri abanza abakobwa bageze kuri 98.5%(2018). Mu mashuri makuru imibare y’abakobwa yavuye kuri 32.9% muri 2010 igera kuri 42.7% muri 2018. Abagore n’abakobwa bize imyuga bavuye kuri 41.8% (2015) bagera kuri 43.8% (2018). Ibi byose byagezweho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Nyamara n’ubwo hakozwe byinshi byiza, haracyari inzitizi mu kwihutisha iterambere ry’umugore. Muri izo nzitizi twavuga ubukene, abagore 31% batazi gusoma no kwandika, ikibazo cy’ibicanwa aho nibura abagore 84,7% bakoresha inkwi mu gutegura amafunguro, ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bikagira ingaruka mbi ku bagize umuryango muri rusange no ku bagore by’umwihariko.