Abagore barakangurirwa kugira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ iyabo

Created by NWC | |   NewsAbaturage barasabwa kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira

Abagore barasabwa kurushaho kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda bimakaza umuco wo gukunda igihugu n’abanyarwanda basuzuma intambwe imaze guterwa mu kubaka ubunyarwanda bwahungabanyijwe n’amateka igihugu cyanyuzemo. Ibi abagore babisabwe ku munsi wa kabiri w’Inama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore y’iminsi ibiri aho ku munsi wayo wa nyuma wibanze kunsanganyamatsiko igira iti “Abagore tugire uruhare mu kubaka Ubunyarwanda”. Mu kiganiro cyatanzwe na Madamu Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Unity Club yasobanuye ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikangurira Abanyarwanda kwimakaza ubunyarwanda butavangura kandi burangwa n’ubushishozi. Yagize ati” Gahunda ya Ndi Umunyarwanda idufasha kumenya kudapfa kumiragura, kubanza gutekereza mbere yo gushyira mu bikorwa.” Yashimangiye ko igihugu cyagize amateka mabi yatumye gihabwa isura mbi ariko ahamagarira abantu bos, by’umwihariko abagore mu kugira uruhare mu kwiyambura iyo sura mbi igihugu cyambitswe n’amateka. Ati “iyi gahunda idufasha kumenya ko twakomeretse ariko tukareba imbere heza h’igihugu twigisha ubunyarwanda abana bacu bityo twiyubakira ejoheza”. Depite Polisi Denis nawe yashimangiye ko amacakubiri ndetse n’ibindi bibazo byose byabaye mu Rwanda byatewe n’amateka mabi ariko ko Abanyarwanda bose bagomba kugira uruhare mu kubaka ubunyarwanda buzira ivangura. Yibukije ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” igomba gufasha mu gusubiza amaso inyuma urugendo rwakozwe kuva mu gihe cy’amacakubiri harebwa n’ibindi byakorwa ngo hubakwe Abanyarwanda bagendera ku ndangaciro z’Ubunyarwanda. Visi Perezidante wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Uwimana Xaverine nawe yunze mu rya bagenzi be “ati ‘Ndi Umunyarwanda’ ni urugendo ukora ugakira hanyuma ukajya gukiza n’abandi twamagana ibidutanya twimakaza ibiduhuza”. Abitabiriye ibi biganiro bemeza ko abagore bafite uruhare runini mu gutuma iyi gahunda yumvwa n’abanyarwanda bose. Ndejeje Uwineza Marie Rose umwe mu bitabiriye ibi biganiro akaba na Visi Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore yagize ati “twe abagore turamutse tugize iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ iyacu twayicengeza mu bana bacu ndetse no mu bagabo bacu bityo igakwira mu Banyarwanda bose.” ‘Ndi Umunyarwanda’ ni gahunda yatangijwe igamije kwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.