Perezida mushya w’Inama y’Igihugu y’Abagore yarahiriye kuzuzuza neza inshingano ze

|   NewsAbaturage barasabwa kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2013 ku cyicaro cy’Inama y‘Igihugu y’Abagore habereye umuhango w’iherekanyabubasha hagati ya Perezida mushya w’Inama y’Igihugu y’Abagore, madamu Beatrice Mukasine n’uwo yasimbuye kuri uwo mwanya Madamu Tengera Francesca nyuma yo kurahirira  ku mugaragaro kuzasohoza inshingano yatorewe mu Nama Rusange yo ku wa 14 Ugushyingo 2013.

Mu ijambo rye madamu Tengera Francesca wesheje imihigo yavuze ko yishimira ibyagezweho ubwo yari umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore maze asaba umusimbuye kuzakomereza aho Inama y’Igihugu y’Abagore yari igeze agakomeza mu bikorwa bigamije guteza imbere umugore n’Igihugu  muri rusange.

Mu byo yahamagariye umusimbuye kuzakomeza gushyiramo ingufu birimo Umugoroba w’Ababyeyi, kurwanya imirire mibi ndetse no gukomeza gukangurira abanyarwanda kugira isuku. Yagize ati “ gahunda y’umugoroba w’ababyeyi tugomba gukomeza kuyiteza imbere kuko byagaragaye ko aho yakoreshejwe yagize uruhare rugaragara mu gukemura amakimbirane, ingero zirahari nyinshi.”

Yongeyeho ati “ntabwo igihe turimo dukeneye kubona abantu bakirwara amavunja, isuku igomba gukomeza gushyirwamo ingufu”. Yashimangiye ko abagore bagomba gukora kugira ngo imvugo ‘abagore tugire ubukire’ koko igerweho kuko iyo umugore ateye imbere n’umuryango utera imbere bityo n’igihugu muri rusange kigatera imbere.

Perezida mushya w’Inama y’Igihugu y’Abagore Madamu Beatrice Mukasine nawe yavuze ko yiteguye gukomereza aho uwo asimbuye yari ageze mu guteza imbere umugore ashyira ingufu mu guharanira ko abagore bakongererwa ubushgobozi ndetse bakomeza no gukangurirwa kugana ibigo by’imari.

Yashimangiye ko imirire mibi izakomeza kurwanywa binyuze mu karima k’igikoni ndetse numugoroba w’ababyeyi ugashyirwamo ingufu kugira ngo ukomeze kuba igisubizo cy’amakimbirane mu miryango.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa yashimiye perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore  wesheje imihingo by’umwihariko amushimira ko mu kazi ke yagaragaje kuvugisha ukuri ahamagarira buri wese by’umwihariko umusimbuye gutera ikirenge mu cye.

Yavuze ko amahirwe abagore bo mu Rwanda bahawe agomba kuba imbarutso y’imibereho myiza . Yagize ati” amahirwe dufite turusha abandi ku isi yose tugomba kuyagenderaho tukayakoresha tugira  imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yongeyeho ati,  “Nitudakoresha aya mahirwe neza tuzaba duhemukiye urubyiruko rwacu. “Tugomba guha agaciro igihugu cyacu cyemera ko bishoboka ko umugore n’umugabo bashobora gufatanya bakubaka igihugu cyabo”

Yahamagariye abayobozi b’inzego z’abagore kuva mu magambo bakajya mu bikorwa. Ati” ibyo twiyemeje gukora bive mu magambo bijye mu bikorwa. Ibyo bizagaragarira mu mibereho ya wa muturage wo hasi…tugomba gukorana kandi n’abagabo kuko tuzi neza ko ku bufatanye nabo twagera aho twifuza”.

Beatrice Mukasine yatowe asimbura madamu Tengera Francesca wabaye intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga amategeko  umutwe w’abadepite.