MIGEPROF n'abafatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa

|   NewsAbaturage barasabwa kwirinda ibyaha byo gusambanya abana kandi bakagira ubufatanye mu kubikumira

Ku itariki ya 10 Ukuboza 2013 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane habereye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije gusobanurira abanyanyarwanda ibijyanye n’Ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ( GBV Campaign ) rizamara igihe cy’ukwezi kose.

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyakubahwa Oda Gasinzigwa cyari kitabiriwe n’inzego zinyuranye harimo Minisitri w’Umutekano mu gihugu Sheih Mussa Fazil Harerimana ; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madamu Alivera Mukabaramba, inzego z’umutekano ari iza gisivili ndetse n’iza gisirikari, societe civile, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri leta, abandi bafatanyabikorwa mu buringanire n’iterambere ry’umugore n’iry’umuryango muri rusange, ndetse n’abanyamakuru.

 

Mu biganiro byatanzwe n’inzego z’umutekano byagaragaye ko hari intambwe yatewe mu gukumira iri hohoterwa kuko byagabanutseho muri rusange 17 ku ijana ariko inzira iracyari ndende kuko intego ari uguca burundu ihohoterwa iryari ryose.

 

Minisitiri Oda Gasinzigwa yavuze ko imwe mu mbogamizi abafatanyabikorwa bagomba guhangana na yo mu zibangamira ihame ry’uburinganire mu Rwanda ari imyumvire mibi abantu bamwe bafite ku ihame ry’uburinganire.

Yavuze ko iyi myumvire mibi igaragara ku mpande zombi. Ngo mu bagore hari abitwaza ihame ry’uburinganire bagashaka kwiyumvisha ko babarutishije abagabo. Ku rundi ruhande ngo hari abagabo biyumvisha ko ubu buringanire bwaje buje kubasuzugurisha abagore babo.

Mu bibazo byagarutsweho bibangamira ikiremwamuntu harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana. Inzego zitandukanye zari mu nama zasezeranye ko zigomba gushyira hamwe mu kurwanya no kurandura ibi bibazo.

Muri iki kiganiro abafatanyabikorwa mu guharanira uburinganire ndetse no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose biyemeje gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hakoreshwa uburyo bwose bushoboka.